Adhkaar No 766-1 UBUPFURA MU BANTU.
Bitangijwe ku bw'izina ry'Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w'umunsi
w'ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe
cyahwana na Yo; gushimwa no gusingizwa ni ibyayo. Amahoro n'imigisha nibisakare
k'uwasozereje intumwa n'abahanuzi, Muhammad (S) n'umuryango we.
Adhkaar iheruka yatugejejeho "Amazina meza y'Imana" kugira ngo bidufashe kurushaho
kumenya Imana, kuyibuka no kuyigaragira tutayibangikanya. Adhkaar ya none iratwibutsa
"Ubupfura mu bantu", hagamijwe gukangurira abadayi gusakaza indangagaciro
z'ubuyisilamu buri gihe n'aho bari hose.